Mwadusuye hano i Kibeho mwishimye muzataha mwishimye kurushaho_ Gashema Janvier

Ayo ni amwe mu magambo umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyaruguru, Bwana Gashema Janvier yabwiye itsinda ry'abakerarugendo nyobokamana 41 baturutse mu gihugu cy'Ubudage bayobowe na Bwana Michael Weilah umuyobozi wungirijre wa Radio Maria yo mu Budage.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije yakomeje abizeza ko mu Rwanda muri rusange n'ubutaka butagatifu bwa Kibeho  hatekanye kandi ko nta kibazo bashobora gutembera i Kibeho amanywa n'ijoro ntacyo bikanga.

Yabashimiye kuba barateye inkunga mu gushyirahoRadio Maria i Kibeho isakaza ubutumwa bwa Kibeho mu  ndimi eshanu arizo Icyongereza, Igifaransa, Igisipanyore ,igiporutigali  n'ikinyarwanda hamajwe  kumenyekanisha umwihariko wa Kibeho muri Afurika nsa no gukangurira isi yose  kuza kuhasura

Abashyitsi bishimiye ukuntu bakiriwe ku butaka butagatifu bwa Kibeho. Bitegsnyijwe ko Nyuma yo gusura Kibeho bazasura Pariki y'Igihugu ya Nyungwe n ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Batahe kuwa 2 utaha. Mbere yo kuza i Kibeho basuye urwibutso rwa Kenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi. Banyura n'i Huye basura inzu ndangamurage y'amateka  ya Huye