Nyaruguru : Urubyiruko rwashimiwe kwishakamo ibisubizo

Mu muganda w'Urubyiruko wabereye mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 18.7.2015, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame NIREBERAHO Angelique yashimiye urubyiruko rwari rumaze kwikorera ikibuga ko bazi kwishakamo ibisubizo by'ibibazo byabo.

Nkuko nahandi mu Gihugu hose hari hateguwe umuganda udasanzwe w’urubyiruko, mu Karere ka Nyaruguru urubyiruko rwitabiriye umuganda wabaye kuwa 18/07/2015 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ’ Twahisemo kuba umusingi w’iterambere

Ku rwego rw’Akarere uwo muganda wabereye mu Kagari ka Mubuga Umurenge wa Kibeho ahatunganijwe ikibuga cy’umupira cya Ndago,

Umuganda w’urubyiruko mu Karere ka Nyaruguru witabiriwe n’Abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu NIREBERAHO Angelique ari nawe wari umushyitsi mukuru mu Murenge wa Kibeho naho mu Murenge wa Munini umushyitsi mukuru akaba yari Spt  KAMANZI Umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyaruguru (DPC),  inzego z’urubyiruko, urubyiruko ndetse nábabyeyi babo.

Mu karere kose umuganda ukaba waribanze ku gutunganya ibibuga by’imikino ahanagariwe ku kamaro ka siporo, urubyiruko runashishikarizwa kuzajya rwitabira siporo.

 

Uwari uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko Bwana NTAKIRUTIMANA Manasse ushinzwe production muri komite kurwego rw’Akarere, yongeye kwibutsa urubyiruko ko umuganda w’urubyiruko uzajya uba rimwe mu gihembwe , abasaba kuzajya bawitabira kandi bakazanitabira itorero riteganijwe mu biruhuko, yongeye kubasobanurira akamaro ka siporo abasaba guhora bayikora kugira ngo bagire ubuzima bwiza

 

Uwari uhagarariye umuyobozi wa Police mu Murenge wa Kibeho AIP MUTAMBUKA yaganirije urubyiruko abasobanurira icyaha icyo aricyo abasaba kukirinda, aho byagaragaye ko urubyiruko rusigaye rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge (urumogi, Kanyanga, inzoga zinkorano,..), uburaya, ubujura, ibyo byose ababikora bari mu ishuri bikaba bituma batiga neza, abasaba kubyirinda no kujya abatanga amakuru aho babyumvise hose kugira birwanywe, yabasabye kuzitwara neza mu biruhuko bigiye kuza, yagarutse nawe kukamaro ka siporo abasaba kujya bayikora kenshi.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage Madamu NIREBERAHO Angelique yashimiye urubyiruko igikorwa bamaze gukora cyo kwitunganyiriza ikibuga, abamenyesha ko mu gihugu hose habaye umuganda aho urubyiruko rwatunganije rukanahanga ibibuga bishya mu rwego rwo guteza imbere siporo, abigarukaho nkuko nabamubanjirije basobanuye akamaro ka siporo, yongeye gusaba urubyiruko kugira indangagaciro zikwiye umwana w’umunyarwanda, abasaba kureka imico idakwiye (gusuzugura, kunywa ibiyobyabwenge, uburaya,..), yabasabye gukoresha imbaraga mubyo bakora ngo biteze imbere bateze imbere nígihugu cyacu kuko ariwo musingi wíterambere nkuko insanganyamatsiko y’umuganda ibivuga, yasoje ashimira ababyeyi baje kwifatanya n’urubyiruko mu muganda kuko bigaragaza agaciro baba bawuhaye kandi biyubakira igihugu.

KIGABO Theoblaise