Imibereho myiza imaze gutera intambwe mu karere ka Nyaruguru

Benshi bahita mu mataba ateze neza ari hagati y’imisozi miremire y’ibisi bya huye ndetse n’isunze rya congo Nile, aho ni mu karere ka nyaruguru . Indashyikirwa niryo zina ritubereye mu karere ka Nyaruguru, ni mugihe ryaraduhamye kandi imihigo irakomeje. Gukorera hamwe nka Team niryo banga ryo kwigira no guteza imbere akarere ka Nyaruguru. Ubu bufatanyebwo kavugwa niryo banga ryo kwigira ibi twagize intero. Ibigwi byacu ni byinshi ariko reka twibande ku kivi twateruye muri iyi myaka 5 ishize, mu nzira isobanutse twiharuriye yo kugera ku iterambere rirambye hibandwa mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye akarere ka Nyaruguru, kera hitwaga mu batebo barangwaga n’ubukene bukabije. Uyu munsi, twagira aka wawundi ngo inkuru mbarirano iratuba. Ikaze ni iryanyu, murambagire imisozi n’ibitwa biteretse nk’imitemeri bitatse amaterasi n’amazu ari ku midugudu. Muraranganye amaso maze ni mumara kubona ibikorwa bivuga biranguruye, mutahe mudutangira ubuhamya bw’intambwe Indashyikirwa zimaze gutera mu mibereho myiza.

Iyo hashyirwa imbaraga mu guteza imbere abaturage, hibandwa cyane cyane mu kuzamura ubukungu hagamijwe Imibereho myiza y’Abaturage. VUP Vision 2020 Umurenge Program yagejejwe mu mirenge yose y’Akarere ka Nyaruguru muri uyu mwaka.. Abatishoboye 4011 bahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi ibafasha gukomeza kubaho neza, Abatishoboye 5486 bafite imbaraga zo gukora nabo bahawe akazi mu mirimo y’amaboko bibabera imbarutso yo kuva mu kiciro kimwe bagana ikindi kisumbuyeho mu mibereho myiza yabo. Muri Vup kandi imishanga 240 niyo igomba guhabwa inkunga yo kuyifasha gutangira gukora. Uyu munsi iyi mishinga igeza mu gihe cyo gutoranywa kugirango iterwe inkunga.

Mu gufasha abatishoboye, gahunda ya Girinka , mu karere ka Nyaruguru buri mwaka abasaga 1200 barorozwa. Ibi bimaze gufasha benshi kwikura mu bukene nkuko nabo babyivugira.

Mu rwego gukomeza gufasha Abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi, muri uyu mwaka imiryango 31 yahawe amacumbi mu midugudu yikitegererezo ya Kabirizi mu murenge wa Rusenge na Gasharu mu murenge wa Kibeho. Iyi miryango ikaba yiganjemo iyari imaze imyaka irenga 20 iba mu karere ka Huye.

Abarokotse Jenoside batishoboye 1380 bahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi, naho incike za Jenoside  89 zigahabwa inkunga y’amafaranga 30 000buri kwezi abafasha kubaho.

Mu gukomeza gufasha abari mu byiciro byiharuye, abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu karere ka nyaruguru nabo barafashijwe.  Impano yabo yo kubumba niyo yahereweho, maze baterwa inkunga yo gukora ububumbyi bwa kijyambere I Gitara mu murenge wa cyahinda.

Imiryango umunani yo mu murenge wa Mata nayo yubakiwe amazu yo kubamo ndeste ahabwa n’ubutaka bwo guhinga ndetse baranorozwa, ubu bakaba bafite igikumba cyabo mu mudugudu wa  Nyamyumba.

Abafite ubumuga nabo barafashijwe, abafite ibibazo by’inyunganirangingo bahabwa amagare abunganira mu ngendo zabo. Amagare asaga 25 yaratanzwe kuva mu mwaka wa 2014. Imishinga 2 y’abafite ubumuga, buri mwaka iterwa inkunga, igafashwa gukomeza kujya imbere mu iterambere.

Imiryango 21 y’Abanyarwanda  birukanywe muri Tanzania mu mwaka wa 2013, nabo barakiriwe, baratuzwa ndetse bahabwa n’ubutaka bwo guhinga. Iyi miryango yatujwe mu mirenge 6, ubu abayigize bakaba bari mu buzima busanzwe bari gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ubuzima buzira umuze niyo soko y’amajyambere. Ubwisungane mu kwivuza mu karere ka nyaruguru bugeze ku kigero cya 74%, uyu munsi mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza hubatswe amazu 5 akoreramo ubwisungane mu kwivuza ku bigo nderabuzima binyuranye biri mu karere ka nyaruguru. Ibi bikorwa remezo nkenerwa mu buzima ntibyagarukiye muri mitiweli gusa ahubwo n’abaturuka kure bagana ibigonderabuzima nabo ntibasigajwe inyuma, ahubwo hubatswe poste de santé zo kubavuna amaguru. Muri uyu mwaka w’imihigo poste de santé 5 zarubatswe hirya no hino mu karere ka nyaruguru aho abaturage bakoraga ingendo ndende bagana ibigonderabuzima, ziza zisanga 12 zari zisanzwe zubatswe, ibigonderabuzima 16 ndetse na hospital 1.

Ibi bikorwa remezo kandi byo mu buzima byubatswe uyu mwaka harimo Na Pharmacy y’Akarere iri kubakwa mu mbago z’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.

Ababyeyi bashishsikarijwe kuboneza urubyaro, maze abasaga 3280 biyongereye kubasanzwe bakoresha uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro mu karere ka nyaruguru. Iyi gahunda yunganiwe no gufunga burundu abagabo, aho abasaga 119 bo mu karere ka Nyaruguru bamaze kwifungisha ku bushake.

Indwara zikomoka ku mirire mibi nazo zarahagurukiwe muri uyu mwaka.

Mu gukomeza kongera isuku mu karere ka Nyaruguru, ingamba zikomeje gufatwa ari nako zishyirwa mu bikorwa. Hiyemejwe gushyira ingufu mu gukurungira amazu aho kubufatanye n’inama y’igihugu y’abagore iki gikorwa kibera mu midugudu yose igize akarere ka Nyaruguru. Hiyemejwe guca amavunja aho yagaragaye hose mu karere ka Nyaruguru. Uyu munsi abasga 375 kuri 411 bari babaruwe ko barwaye amavunja bamaze gukira.

Abahanga mu busesenguzi bemezako ushaka umushinga uzamara imyaka amagana n’amagana ushora imari mu burezi, ibi rero nibyo byabaye imbarutso yo gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi mu karere ka nyaruguru. Kugeza uyu munsi mu karere ka Nyaruguru habarirwa amashuri abanza 89 , amashuri yisumbuye 45 arimo 3 yigisha imyuga na 42 yigisha siyansi n,ubumenyi rusange. Igipimo gishakwa ntikiragerwaho, niyo mpamvu buri mwaka akarere ka Nyaruguru gashyira mu mihigo yako imihigo igamije guteza imbere uburezi. Uyu mwaka ibyumba byamashuri 54 nibyo byiyemejwe kubakwa mu gukomeza kongera ibikorwa remezo mu burezi. Muribyo 3 byaruzuye ndetse biri gukoreshwa,  ibisigaye 51 biri gusakarwa. Mu kongera isuku ku mashuri, hiyemejwe kubaka ubwiherero 184 ku bigo by’amashuri binyuranye  byo mu karere ka nyaruguru. Ibi bikorwa remezo byo mu burezi byose byubatswe kubufatanye bw’abaturage, akarere ndetse n’Abafatanyabikorwa bako. Aho kuryama naho ntihibagiranye. Akarere ka nyaruguru kiyemeje kubaka icumbi ry’Abanyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Bigugu. Iyi nyubako igeze mu miriomo yayo yanyuma kuko hari gukorwa finissage. Mu gukomeza gufasha abana b’Abakobwa kuguma ku mashuri no mu bihe bari mu mihango, akarere ka Nyarugur kiyemeje kubaka ibyumba by’Abakobwa bizajya bibafasha kwitunganya mu gihe bari muri ibyo bihe. Ibyumba 12 bizakomeza kongerwa nibyo byubatswe muri uyu mwaka kugera uyu munsi ibyumba 7 byamaze kuzura ndetse bishyirwamo ibikoresho nkenerwa.naho ibyumba 5 birikubakwa.

Uburezi twiyemeje kubuhera mu ntango, ibi rero byatumye abana b’incuke batekerezwaho maze hatangizwa gahunda yo kubaka amashuri yincuke. Uyu mwaka amashuri atatu agendanye n’igihe tugezemo yarubatswe mu karere ka nyaruguru. Aya ni amashuri y kabirizi, kibeho na Ngoma.

Umunyarwanda yabivuze neza ati ikirima ni ikiri munda. Niyo mpamvu mu gukomeza gufasha abanyeshri kwiga batarangwaho imirire mibi, mu karere ka nyaruguru kimwe nahandi mu gihugu hashyizweho gahunda yiswe inkongoro k’umwana. Iyi gahunda yo guha abana bigamu mashuri y’incuke ndetse no mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza amata, imaze kugaragaza ubudasa mu karere ka nyaruguru. Kugeza uyu munsi Abana 6346 nibo bahabwa amata, iyi mibare ikaba iteganywa kuzongerwa mu gihe kiri imbere. Abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, nabo bashyiriweho gahunda y’ifunguro rya saa sita mu kubafasha gukurikira amasomo yabo nta nzara. Kugera mu mpera za gashyantare abasaga 54% bari baritabiriye iyi gahunda. Abasigaye batarabasha gutangirwa umusanzu bahabwa amahirwe yo kujya mu miryango yabo gufata ifunguro.

Kubataragize amahirwe yo kwiga hambere, nabo ntibibagiranye kuko bashyiriweho gahunda yo kwigishwa mu masomero y’abakuze. Iki gikorwa gishyirwa mu ngiro n’akarere n’Abafatanyabikorwa, kimaze gufasha abasaga 10 000 mu myaka itanu ishize.

Nubwo intambwe ndende imaze guterwa mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye akarere ka Nyaruguru, ntitwavugako bimaze kwera de kuko tuva kure kandi tukaba tugana kure. Ibyagezweho ni byinshi kandi birashimishije, gusa hari byinshi bikiri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa ndetse n’ibindi bikeneye gukorerwa ubuvugizi kugirango imbogamizi mu ikorwa ryabyo zivanweho. Muri byo twavuga nko kubonera amacumbi imiryango isaga 90 y’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi na nubu itarabona aho iba, nubwo amazu imiryango 2470 yabonewe aho kuba kuva iyi gahunda yatangira. Nubwo igishushanyo mbonera cy’ibitaro bishya bizubakwa ku munini cyamze kujya ahagaragara, kugeza uyu munsi imirimo yo kubaka yakagombye kuba yaratangiye ariko ntabwo iratangira. Mu kongera ibikorwa remezo mu buzima, nyuma yo  gutangiza umushinga wo kubaka pharmacy y’akarere ubu uyu munsi imirimo yarahagaze kubera ikibazo cya Rwiyemazimirimo wahinduwe nyuma yo kugaragaza ubushobozi buke. Kubufatanye n’ingabo hubatswe postes de santé 3 ndetse zishyirwamo n’ibikoresho, ariko kugeza uyu munsi ntabwo ziratangira gukorerwamo kuko habaye ikibazo cyo gutinda gusohoka kw’amabwiriza azigenga. Nubwo hakorwa ibishoboka byose ngo imiryango igire ubushobozi, haracyagaragara ubushobozi buke mu miryango imweni imwe iri mu karere ka Nyaruguru, binatera ingaruka zuko usanga ubwisungane mu kwivuza budatangwa neza ku kigero 100% ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ntigerweho neza. Ubu bushobozi bw’imiryango kandi ni imwe mu mpamvu nyamukuru itangwa n’abanyeshuri bata amashuri imburagihe. Mu gukomeza gucukumbura byinshi kubitera abana guta ishuri hafashwe ingamba yo gukora igenzura mu mashuri rikorwa na komisiyo y’imibereho myiza ya Njyanama, kugirango hamenyekane imibare nyayo ndetse n’impamvu zihishe inyuma yiki kibazo. Mu burezi kandi kubaka amashuri bigenda ku muvuduko muto, gusa hafashwe ingamba zo kwihutisha ibi bikorwa kuburyo tariki ya 27 amashuri yose azaba yamaze kuzura. Imishinga izaterwa inkunga muri gahunda ya VUP nayo ntirabona amafaranga, ibi byatewe n’uburyo bushya bwo kunyuza imishinga muri SACCO mbere yo guterwa inkunga, gusa ubu amasezerano akaba yaramaze gusinywa kuburyo ubu bigiye kwihuta.

Ingamba zikaze zarafashwe mu kuzamura imibereho myiza y’abatuyea akarere ka nyaruguru. Imwe murizo ni ugukoresha uburyo bwa community approach aho abaturage bahabwa akazi mu mishinga akarere kaba kazakora. Ibi byatumye amafaranga arenga miliyari 1,5 azahembwa abaturage muri uyu mwaka mu mishinga bazakora.

KIGABO Theoblaise