Abahinzi ba kawa barasabwa kongera umusaruro woherezwa ku isoko mpuzamahanga.Visi Meya Kayitesi Colette

  Ubu ni bumwe mu butumwa umuyobozi w'Akarere Wungirije Usinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madamu Kayitesi Colette mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inzu isogongererwamo kawa(Coffe Cupping lab) ya koperative Nyampinga ikorera mu murenge wa Rusenge.

  Iyi nzu yubatswe   mu rwego rwo gufasha iyi koperative igizwe n'abanyamuryango 235 , bakorera ku buso busaga hegitari eshatu buriho  ibiti bya kwa bisaga ibihumbi 6 gukomeza kunoza ubwiza n'ubwinshi bwa kawa  yoherezwa  ku isoko mpuzamahanga i Burayi no muri Amerika ndetse no mu mahoteri  akomeye  yo mu Rwanda.

Koperative nyampinga yatangijwe n'amatsinda y'abagore batangiye bizigama  igiceri cy'ijana kuri ubu  bakaba bafite umutungo rusange usaga  miliyoni magana abiri

 Iyi nzu yo gusogongererwamo  izafasha koperative  Nyampinga kumenya gusogongera neza  ikawa kugira ngo ibashe ku gera ku isoko mpuzamahanga imeze neza  no gufasha andi makoperative  kusogongera  kawa yabpo mbere y'uko ijyanwa mu isoko

Umuyobozi w’iyo koperative, Esther Mukangango, avuga ko bizatuma bohereza ku isoko itunganye neza.

Agira ati "Gusogongera ikawa yacu bizatuma tubasha kumenya niba hari imyanda irimo kugira ngo tubashe kuyikuramo hakiri kare, kugira ngo ijyanwe ku isoko itunganye bityo turusheho kuzamura uburyohe bwayo".

Mu myanda avuga ishobora kubishya ikawa harimo agakoko k’agasurira kajya gasangwa mu ikawa. Iyo babyumvise, bituma abakora umurimo wo kuyitoramo imyanda basubiramo, bakayimaramo.

Batarubaka iyo Laboratwari, ikawa bayisogongereshaga i Kigali, maze kuba ari kure bigatuma idasogongerwa ku rugero rwifuzwa, ibyo ngo biraza gukemuka.

 

 

 Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage  wari Umushyitsi  Mukuru muri uyu muhango yashimiye yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  wahaye umugore ijambo akamuha umanya wo gukora  akiteza imbere . Aha niho yahereye asaba  abgore bo muri iyi koperative nyampinga  kuba urumuri rwa bagenzi bayo mu kongera  umusaruro wa kawa ndetse no gukorana n' andi makoperative .
Uyu muyobozi yakomeje asaba ko  abanyamuryango bakomeza  ibikorwa by'ubuhinzi  kadni bakiteza imbere.