ABATUYE UMUDUGUDU WA GITARA BARISHIMIRA INTAMBWE BAMAZE GUTERA

Nyuma yo kubakirwa ibumbiro rya kijyambere, ababumbaga ku buryo bwa gakondo batuye I Gitara mu murenge wa Cyahinda, uyu munsi barishimira ko ububumbyi bwabo bwahawe agaciro kuburyo bagiye kujya babumba ibihangano bifite agaciro kanini ugereranyije na mbere.

Kuva mu mwaka w'imihigo 2013-2014, nibwo abatuye mu murenge wa Cyahinda muri gitara batangiye gutezwa imbere haherewe ku mpano zabo. Aba batuye muri Gitara, biganjemo abasigajwe inyuma n'Amateke , bahisemo ko hatezwa imbere ububumbyi basanzwe bakora. Akarere ka nyaruguru kahise gatangira kububakira ahazajya hatunganyirizwa ibihangano byabo, ndetse bahabwa amahugurwa yo kubumba ibihangano bigendanye n'igihe tugezemo.

Nkuko bitangaza n'Abatuye mu mudugudu wa Gitara, ngo kugeza uyu munsi bazi uburyo burenga 50 bunyuranye bwo kubumba.

Nyuma yo kumenya ubwo buryo bunyuranye, Akarere ka Nyaruguru katangiye kubakira aba baturage inzu yo gutwikiramo ibihangano byabo, ndetse ibubakira n'inzu yo kumurikiramo ibi bihangano.

Imirimo yo kubaka izi nyubako igeze mu mirimo yazo ya nyuma, ibi bikaba bitanga ikizere ko aba baturage bagiye gukomeza kwiteza imbere .

Marie Claire NIRAGIRE