Nyaruguru: Abahinzi basabwe guhinga imbuto y'indobanure yemewe na RAB

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage kujya bahinga imbuto z’indobanure bakirinda guhinga izo bibikiye kuko zidatanga umusaruro mwiza.

Ibi ubuyobozi bw’aka karere bubitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko hari abahinzi basarura imyaka yabo barangiza ngo bagakuraho iyo bazagira imbuto, nyamara kandi ngo bakayibika nabi kuburyo idashobora kuvamo imbuto nziza.

Kabayiza Ignace umufashamyumvire akaba n’umujyanama w’ubuhinzi mu karere ka Nyaruguru avuga ko hari abaturage bagifata igice cy’umusaruro bakakibika, nyuma ngo bakazaba aricyo batera nk’imbuto igihe cy’ihinga.

Kabayiza avuga ko ibi ngo bishobora gutuma umuhinzi atabona umusaruro kubera ko ngo rimwe na rimwe iyo mbuto aba yayibitse nabi, cyangwa se ngo akaba yaranabitse imbuto ifite uburwayi atabizi.

Ati:”Umuturage we aba azi ko imbuto yose ari imbuto. Arahinga yamara gusarura, agafata imyaka imwe akayibika mu mufuka, hari n’abakibika mu tumuga, hanyuma igihe cy’ihinga cyazagera agafata ya mbuto akajya guhinga, wenda rimwe na rimwe hakabaho n’igihe asanga yaramunzwe”.

Kabayiza avuga ko abahinzi bakwiye kujya bagana abacuruzi b’inyongeramusaruro mu mirenge yabo, kuko ngo aribo baba bafite imbuto yizewe kandi yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB).

Ati:”Kugirango uzabone umusaruro ni uko uzaba ufite imbuto nziza, ukagira imborera, ndetse n’imvaruganda nibwo uzagira umusaruro ariko cyane cyane imbuto nziza y’indobanure niyo igira uruhare mu kugirango umuhinzi agire umusaruro utubutse”.

Icyakora nanone hari bamwe mu bahinzi bagaragaza ko abacuruzi b’inyongeramusaruro baba bari kure y’abaturage, kuburyo ngo kugirango umuturage agree aho agurira imbuto bitamworohera. Hari kandi n’abahinzi bavuga ko hari imbuto zimwe na zimwe zitaboneka ku bacuruzi b’inyongeramusaruro, ibi ngo bikababera imbogamizi.

Rurangwa Jeremie umwe muri bo agira ati:” Imbuto y’ibirayi iwacu mu murenge wa Ruheru ntikunze kuboneka, mbese usanga ari ikibazo, kuburyo bidusaba kwitegurira imbuto twebwe ubwacu”.

Ku kibazo cy’abacuruzi b’inyongeramusaruro bacururiza ahantu hamwe gusa mu murenge bigatuma hari abaturage batagerwaho n’inyongeramusaruro, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Niyitegeka Fabien asaba aba bacuruzi kugerageza bakegera abaturage kurushaho, byaba na ngombwa bakagira andi mashami bacururizamo mu tugari cyangwa se bakabihagarika hagacuruza ababishoboye.

Agira ati:”Nibyo rwose kuba abacuruza inyongeramusaruro bategereye abaturage kurushaho ni imwe mu mbogamizi zituma abaturage badajoresha amafumbire. Gusa rero twumvikanye ko aba bacuruza inyongeramusaruro bagiye kwegera abaturage, kuburyo umucuruzi ukorera mu murenge runaka yafungura amashami hirya no hino mu tugari, kugirango umuturage wese ukeneye ifumbire ayibone hafi ye, hanyuma natwe tuge gukangurira abaturage gukoresha amafumbire ariko tubereka n’aho bayasanga”.

Muri buri murenge w’akarere ka Nyaruguru harimo umucuruzi w’inyongeramusaruro, aho abaturage bashobora kugurira imbuto ndetse n’amafumbire, gusa ubu bikaba byitezwe ko abacuruzi b’inyongeramusaruro bagomba gukorera henshi mu murenge mu rwego rwo korohereza abaturage.

M.Claire  NIRAGIRE