Nyaruguru : Umuganura si mushya, wabayeho no mu bihe byo hambere

Mu mateka y’u Rwanda, umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.

Bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda (9), hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi nitanu ruri mu maboko y’abanyamahanga.

kwizihiza umuganura muri iki gihe bigamije gushima Imana n’abakurambere ku musaruro ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi kurusha ubutaha, umuganura ukaba waragize uruhare mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, uteza imbere umuco wo guhanga udushya, gukunda umurimo no guhiganwa.

Insanganyamatsiko y’umuganura “Umuganura, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Ikaba ishingiye ku ndangagaciro :

-          Kunga ubumwe bw’abanyarwanda,

-          Gusabanya abayobozi n’abayoborwa,

-          Kwicisha bugufi kw’abayobozi,

-          Kubaka umutimanama nyarwanda no gukunda Igihugu,

-          Kujya inama no gufata ingamba z’Iterambere,

-          Gukunda umurmo no kuwunoza,

-          Kuremera abanyantege nke n’abatishoboye,

Mu karere ka Nyaruguru ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabanjirijwe n’igitaramo cy’umuganura cyabereye mu Murenge wa Ngera aho amatorero atandukanye yifatanije n’abaturage mubusabane no  kugaragaza uko umuganura wo hambere wakorwaga

Nkuko byari biteganijwe kandi umuganura wahereye mu muryango aho ababyeyi basabanye n’abana, bishimira ibyo bagezeho banategura imihigo y’undi mwaka dutangiye wa 2015/2016.

Kuwa 07/08/2015 umuganura wizihirijwe mu Midugudu aho ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Mata, Akagari ka Nyamabuye, Umudugudu wa Tububuru ahari hitabiye abashyitsi batandukanye bari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Bwana HARELIMANA Mussa Fazil, Bwana HABITEGEKO Francois, Umuyobozi w’Ingabo mu Karereka Nyaruguru hamwe n’abandi bayobozi batandukanye

KIGABO Theoblaise