Nyaruguru : Ibikorwa remezo bimaze kwiyongera cyane mu gihe kitarenze imyaka 5

Akarere ka Nyarugur gaherereye mu ntara y'Amajyepfo, kakaba kari mu majyepfo nyirizina y'Intara y'Amajyepfo ariko hakaba no mu majyepfo y'U rwanda. Aka karere kagizwe n'imirenge 14 irimo 7 ikora ku gihugu cy'uburundi.

 Ni akarere kari hagati y'imisozi miremire y'ibisi bya Huye ndetse n'isunzu rya kongo Nil, gusa muri rusange akarere ka Nyaruguru gafite imisozi itari miremire cyane ifite amataba ku mpinga zayo. Aha hakaba ariho haturutse imvugo igira iti " Amataba ya Nyaruguru ". Ibikorwa remezo byiganjemo amzu, nanubu ntabwo biragera ku kigero gishimishije nkuko byifuzwa, gusa umunsi kuwundi intambwe ishimishije igenda iterwa mu kongera ibi bikorwa byifashishwa na benshi mu bahasura kubona aho baruhukira naho batemberera.

Mu mafoto, iyi nkuru irabaha muri make bimwe mu bikorwa remezo byiganjemo amahoteli nizindi nyubako zikomeye zubatswe mu karere cyane cyane muri iyi myaka 5 ishize. Gusa imihigo irakomeje

Inyubako z'ishuri ryabafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho

Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru, byatashywe kumugaragaro kuwa 19.02.2014

Hotel nshya  yuzuye muri uyu mwaka , yubatswe n'Ababikira b'Ab'Apallotines

Hotel Regina Pacis imaze imyaka isaga 8 mu mujyi mutagatifu wa Kibeho

Hotel y'Abapadiri b'Ab'Abapallotins ari nabo bacunga ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Kiliziya nshya yubakanywe ubuhanga, ndetse inagaragaza amateka ya Papa Jean paul II

Izi ni zimwe mu nyubako zimaze igihe gito zuzuye mu karere ka Nyaruguru. Harimo amahoteli ndetse n'inzu z'ubuyobozi. Nta shiti ko mu minsi mike iri imbere andi magorofa menshi azagenda yubakwa mu karere ka Nyaruguru agakomeza kuzamura ishusho nziza y'ibikorwa remezo mu karere ka Nyaruguru.

KIGABO Theoblaise