KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Mu Karere ka Nyaruguru hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu nama yo gukemura ibibazo iba buri wa kabiri wanyuma w'Ukwezi guhera saa tatu.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abareganye n’ibindi. Ku yindi minsi isanzwe abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa cyangwa abakozi ba MAJ y'Akarere bagahabwa ubufsha mu by'Amategeko. Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa mu nkiko haba ku rwego rw'ibanze cyangwa ku rwisumbuye.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahund yo gusura aho icyo kibazo giherereye.